Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) Félix-Antoine Tshisekedi yongeye kwijundika u Rwanda avuga ko azakora ibishoboka u Rwanda ashinja ubushotoranyi yemerera abaturage kurwirukana butaka bwa Congo.
Ni ubutumwa bukubiye mu ijambo yagejeje ku Banyekongo kuri uyu wa 30 Kamena 2022 mu muhango wo kwizihiza umunsi mukuru w’ubwigenge ku nshuro ya 62.
Perezida Tshisekedi yavuze ko muri iki gihe bishimira ubwigenge, u Rwanda rwagabye ibitero mu gihugu cyabo, rwihishe mu mutwe wa M23 yita uw’iterabwoba.
Ati “Nk’uko tubizi, igihugu cyacu cyatewe n’u Rwanda rwihishe mu mutwe w’iterabwoba wa M23, rwica amasezerano mpuzamahanga yose.”
Tshisekedi yamenyesheje Abanyekongo ko agomba gushyira mu bikorwa indahiro ye ikubiye mu Itegekonshinga ubwo yahabwaga inshingano yo kuyobora igihugu, irimo kurinda ubwigenge, ubusugire bw’igihugu n’ubumwe bw’abagituye.
Ashingiye kuri iyi ndahiro, yavuze ko azakoresha uburwo bwose bushoboka, kugira ngo abo yita abashotoranyi bave ku butaka bwabo.
Yagize ati “Ndizeza Abanyekongo bose ko nta mbaraga nzasiga inyuma mu kugarura amahoro n’umutekano kandi ko abashotoranyi bazakurwa ku butaka bwacu.”
Mu rwego rwo kugarura amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa RDC, abakuru b’ibihugu bigize umuryango w’akarere ka Afurika y’iburasirazuba (EAC) baherutse kwemeza ko hazoherezwa umutwe w’ingabo.
Tshisekedi yavuze ko we ubwe aherutse gusaba ko ingabo z’u Rwanda zitajya muri uyu mutwe kubera ko ngo zisanzwe zifasha M23.
Ibirego byo gutera RDC no gufasha M23 u Rwanda rurabihakana runabyamagana, rugasobanura ko bireba Abanyekongo ubwabo, rwo nta nyungu rwabona mu kubyinjiramo.
Ambasaderi Claver Gatete uruhagarariye mu Muryango w’Abibumbye aherutse gutangariza akanama kawo gashinzwe umutekano ko hari urwego rw’akarere k’ibiyaga bigari rushinzwe kugenzura umutekano wo ku mipaka, EJVM, RDC yakabaye yarabigejejeho kugira ngo rukore iperereza ryigenga, ariko kugeza ubu ntirabikora.