Umutwe witwaje intwaro wa M23 uremeza ko wavumbuye amayeri ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo (FARDC)ziri gukoresha mu mirwano ibera muri teritwari ya Rutshuru mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Mu itangazo rigenewe Abanyekongo n’amahanga ryasohowe n’Umuvugizi w’uyu mutwe, Maj. Willy Ngoma, kuri uyu wa 3 Nyakanga 2022, yavuze ko basanze FARDC iri kurasira hafi y’ahantu hahurira abaturage benshi, ku buryo byashyira ubuzima bwabo mu kaga.
Ati “Itsinda rya M23/ARC rishinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu ryakoze ubugenzuzi ku buryo bugize icyaha FARDC n’inshuti zabo bari kwifashisha ku rugamba. Intwaro ziremereye zishyigikirwa zikanarasirwa hafi y’amashuri, ku nsengero, ahahurira abantu benshi: ku bitaro, kuri sitasiyo za radiyo, ahasengerwa, ku masoko, ku mahoteli, ku bibuga by’imikino n’ahandi.”
Iri tsinda ngo ryasanze imbunda ziremereye n’ibifaru byarashyizwe kandi birasirwa ku ishuri ribanza rya Nzirimwe, muri metero zigera kuri 19 ugana ku bitaro bya Ntamugenga; aho abaturage bahungiye, no muri metero 21 ugana kuri kiliziya yaho.
Muri Ntamugenga kandi, M23 irashinja FARDC gushyira ibifaru n’imbunda za BM no kubirasira muri metero 30 ugana ku icumbi ry’ababikira n’ibigega by’amazi abaturage baho bavoma.
Muri Rwankuba, M23 ivuga ko FARDC yashyigikiye intwaro ziremereye muri metero 35 ugana ku bitaro bikuru byaho no mu nkengero y’inyubako yo kuraramo (dortoir) izwi nka DORME.
Mu gace ka Rangira, M23 irashinja FARDC gushyigikira imbunda ziremereye no kuzirasira ku ishuri ribanza rya Mbigo n’irya Kibanda.
Yatanze ingero z’ahandi harimo muri Rubare, ahari amacumbi y’ababikira na hoteli ya Surplombat Kirwa, muri Rutshuru hari ishuri ribanza rya Kabemba, Radio Colomb FM na sitasiyo nto y’igitangazamakuru cy’igihugu, RTNC.
Uyu mutwe witwaje intwaro usobanura ko gushyira intwaro no kuzirasira ahahurira abantu benshi bishobora kubahungabanya, bamwe bakagira ihahamuka, ntibasubire no mu ngo zabo. Usaba FARDC kuzirasira ahadatuwe.
N’ubwo M23 byo itabivuzeho, bigaragara ko gushyigikira no kurasira imbunda nini hafi y’ibikorwaremezo bihuriramo abantu benshi bwaba uburyo igisirikare cyakoresha mu rwego rwo kwikingira kuraswaho.
Gushyigikira cyangwa kurasira imbunda nk’izi ahahurira abantu benshi cyangwa kuharasa ni ibyaha by’intambara.