Date:

Share:

Abanyamakuru ba Iwacu TV batanze ubutumwa bukomeye

Related Articles

Urukiko  rukuru rwa Nyarugenge rwemeje ko abanyamakuru Niyonsenga Shadrack na bagenzi be badahamwa n’ibyaha baregwaga rutegeka ko bafungurwa.

Niyonsenga hamwe na bagenzi be Mutuyimana Jean Damascène na Nshimiyimana Jean Baptiste baregwaga ibyaha byo guteza imvururu muri rubanda, gukwirakwiza ibihuha bigamije guha isura mbi u Rwanda mu mahanga, no gutangaza amagambo n’amashusho bitandukanye n’uko byafashwe.

Umunyamakuru Niyonsenga wemeye kuvugisha itangazamakuru yagaragaje imbamutima ze nyuma yo kurekurwa hashize imyaka ine ariko agaruka no ku butabera bw’u Rwanda.

Yagize ati “Twemezaga ko natwe turi abere, ubwo rero umucamanza yabonye ko turi abere ku ruhande rumwe umuntu yavuga ko ari byiza. Gusa ku rundi ruhande umuntu yavuga ko  haciye igihe kinini, imyaka igera kuri ine yari igiye kuzura neza habura iminsi kandi urumva ni ubutabera butinze. Ntabwo wabura kuvuga ngo birera de, harimo akabazo ariko nta kibazo nibura ubwo apfuye kubibona ko turi abere, umuntu yapfa guparikira aho ngaho ibindi tukabiha iminsi.”

Ubutumwa ku butabera

Niyonsenga avuga ku kuba bataraburanye ku ifungwa n’ifungura, uyu munyamakuru avuga ko nubwo atabihamya ariko habayemo kudafata inshingano uko bikwiye.

Ati “Ugera imbere y’umucamanza agasanga nta kintu uregwa ariko ugasanga  nta kintu abikozeho, ugasanga ari kubitega iminsi kandi umuntu ari umwere. Ntumenye niba agamije ngo urwo rubanza rucibwe. Nicyo kintu nabonye kuko wasangaga abandi badashaka guca urubanza, gusa umuntu yashimira uyu kuko yafashe umwanzuro. Niko umuntu yabivuga.”

Abajijwe ku kuba yarataye umugeni we hadaciye kabiri akisanga muri gereza Niyonsenga yahishura uko byagenze ngo babone ubutabera batinze ariko na none gusiga umugeni  avuga ko ari ibintu bibabaje cyane cyane igihe uri umwere.

Ati “Iyo ubutabera bubonekeye igihe [nta kibazo] kuko nta wutibeshya kuko umushinjacyaha ashobora kwibeshya akagukurikirana ariko  ubutabera bukaba bwaboneka ibyo bikava mu nzira. Abantu bakora mu nzego z’ubutabera  bakwiye kumva ko bafite inshingano zikomeye, bakwiye kumva ko bafite inshingano zikomeye ku banyarwanda kugira ngo babarenganure nkuko uyu mucamanza yabikoze.”

Avuga ku itangazamakuru niba azakomeza kurikora nyuma yo kuva muri gereza, Niyonsenga yemeje ko ari umwuga we ariko ari icyemezo agomba kubanza gutekerezaho.

Ati “Kubera ko hashize igihe kinini ntabwo  ndibufate icyemezo none aha. Ntabwo  nakubwira ngo ndabikora cyangwa simbikora gusa ndi umunyamakuru w’umwuga, nicyo navuga kuko umwuga wanjye ni itangazamakuru ariko sinzi ngo mugeze he, itangazamakuru  riri gukora rite, reka mbanze ngere mu gihugu menye ngo bimeze bite.”

Aba banyamakuru bavuga ko RMC ku ruhande rumwe  yabafashije mu buryo bw’amategeko.

Isomo ku itangazamakuru

Metere wabunganiraga mu mategeko Ibambe Jean Paul nawe yemeza ko bidasanzwe ko umuntu abona ubutabera hashize imyaka ine ariko akavuga ko habaye ibibazo by’imanza nyinshi ndetse n’icyorezo cya COVID-19 gusa akavuga ko uru rubanza rutari rworoshye.

Ati “Ntabwo bisanzwe ngo umuntu abone ubutabera hashize imyaka ine. Icyo navuga cyane nuko umuntu yagakwiye kubona ubutabera bwihuse. Navuga ngo byakaye byiza kuba umuntu yaburana adafunze, urumva harimo ikibazo kubona ubutabera mu myaka ine ariko nanone impamzu zabayemo hari igihe zumvukana.”

Ku rundi ruhande Ibambe avuga ko uru rubanza rwabafashije gukora ubushakashatsi ariko nanone akavuga ko bavamo abanyamakuru beza igihe bakongera gukora uyu mwuga.

Uyu munyamategeko avuga ko abanyamakuru bakwiye gukura isomo muri uru rubanza bakamenya kwigengesera ku bijyanye n’uburenganzira bwo gutanga ibitecyerezo mu byo batangaza muri rubanda.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles