Perezida Yeweri Kaguta Museveni yatangaje ko uturere twa Mubende na Kassanda twashyizwe muri guma mu rugo kubera ubwiyongere bwa Ebola.
Uganda yibasiwe n’icyorezo cya Ebola giteje impungenge n’ibihugu by’ibituranyi birimo n’u Rwanda.
Usibye guma mu rugo yashyizweho, nta bantu n’ibinyabiziga byemewe kurenga utu turere usibye imodoka zitwara imizigo kuva saa 7:00 z’umugoroba kugeza saa 6:00 za mu gitondo.
Kugeza ubu abamaze kwandura Ebola bangana na 58 naho 19 bishwe nayo.