Date:

Share:

DRC: Madamu wa Perezida Tshisekedi yagaragaye mu mwambaro wa M23

Related Articles

Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye abantu bakomeje gutangarira ifoto ya Madame wa Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Denise Nyekuru yambaye umwambaro wanditseho M23.

Muri iyi foto Madame Nyekuru agaragara yambaye umupira ufite ibara ry’icyatsi cya Gisirikare, bijya gusa n’imyambaro M23 isanzwe yambara ndetse abakoresheje imbuga nkoranyambaga benshi bakemeza ko ashobora kuba ari umufana ukomeye w’uyu mutwe wazengereje igisirikare cya Congo.

Kugeza uhu ntihigeze hamenyekana impamvu ya nyayo yatumye Denise Nyekuru yashyize hanze iyi foto isa n’iyatumye abantu benshi bamwibazaho.

M23 iragenzura igice kinini cy’Intara y’Amajyaruguru by’umwiharimko muri Teritwari ya Rutshuru na Nyiragongo.

Imaze iminsi 5 ihagaritse imirwano mu rwego rwo guha umwanya inzira z’ibiganiro bya Nairobi bihuza Guverinoma ya Kinshasa n’abahagarariye imitwe y’inyeshyamba yiganjemo ikorera mu burasirazuba bwa Congo.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles