Perezida Paul Kagame yashimangiye ko u Rwanda atari insina ngufi buri muntu wese yafata uko yishakiye.
Ni ubutumwa yagarutseho mu ijambo yavuze mu muhango wo kurahira kw’abayobozi bashya wabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 30 Ugushyingo 2022.
Perezida Kagame avuga ku bibazo bya Congo n’u Rwanda yagarutse ku bihugu by’ibihangage usanga byegeka umutwaro w’ibibazo bya Congo ku Rwanda.
Yagize ati “Ibibazo byose byegekwa ku Rwanda aho kuba leta ya Congo yakemura ibibazo byayo cyangwa se Umuryango w’Abibumbye hamwe n’ibihugu bikomeye ku isi ahubwo buri gihe bigashyirwa ku Rwanda. Ibi bihugu bikomeye nibyo byakabaye bifasha Congo gukemura ibibazo [ariko] abibwira ko turi insina ngufi baribeshya cyane!”
Perezida Kagame kandi yagarutse ku birego bishyirwa ku Rwanda ko rusahura amabuye y’agaciro muri Congo avuga ko aho u Rwanda rugeze uyu munsi ari umusaruro w’ibyo abanyarwanda bakora ndetse yemeza ko nta kindi gihugu gikoresha inkunga neza no kiyibyaza umusaruro nk’u Rwanda.
Ati “Ntabwo turi abajura, dukosha ibyo dufite n’ibyo tubasha kubona ariko nitwe dukoresha neza n’inkunga batanga, nta bandi.”
Perezida Kagame abona ikibazo cya Congo kirimo ibintu byinshi: FDRL, M23 ndetse n’abazungu ariko agahamya ko cyakabaye cyararangiye ahubwo icyabuze ari ubushake ku mpande zose.
Ni ikibazo we avuga ko kimaze imyaka hafi 30 gusa u Rwanda rwo rukaba rudahwema kwerekana ko rufite ubushake ko ibibazo byakemuka.