Urukiko rukuru rwa Nyarugenge rwagize umwere Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid akurirwaho ibyaha yaregwaga byo gusambanya bamwe mu bitabiriye irushanwa yateguraga rya Miss Rwanda.
Kuri uyu wa Gatanu ni umunsi w’amateka kuri ISHIMWE Dieudonne n’umuryango we nyuma yaho umucamanza yavuze ko ibyavuzwe byose n’abatangabuhamya nta shingiro bifite.
Urukiko rwanavuze ko amajwi yafashwe ya Prince Kid ari gutereta Miss Muheto, nta cyaha kirimo.
Ni umwanzuro wakiriwe neza n’abantu batandukanye maze mu rukiko bavuza akaruru ariko kuzuye amarangamutima y’ibyishimo.