Abageni bo mu gihugu cy’ Ubuhinde bakoze ubukwe bambaye imyambaro yanditseho amazina y’abakinnyi bafana Kylian Mbappé na Lionel Messi
Ikinyamakuru kitwa Malayala Manorama cyatangaje ko uwitwa Sachin na Athira bahisemo gukora ubukwe bambaye imyenda y’ibyamamare Mbappe ndetse na Messi.
Intandaro yo gukora ubukwe bambaye iyo myenda nuko umugore yafanaga Mbappe ukinira ikipe y’Ubufaransa naho umugabo we agafana Messi ukinira ikipe ya Argentina ari nayo yatwaye igikombe cy’isi 2022 itsinze Ubufaransa.

Ubu bukwe babukoze tariki ya 18 Ukuboza 2022 ubwo hakinwaga umukino wa nyuma warangiye Argentina itsinze Ubufaransa ibitego 4- 2 nyuma yaho banganyije ibitego 2-2 bigatuma bakizwa na za penariti.