Umuyobozi w’akarere ka Rubavu Bwana Ildephonse Kambogo yashimiye ikipe ya Etincelles umwanya ihagazeho asaba ko abakinnyi bakomeza kwiminjiramo agafu.
Ni ubutumwa Bwana Kambogo yagarutseho mu biganiro akarere ka Rubavu kagiranye n’ikipe ya Entincelle kanayifuriza Noheri Nziza.
Mu ijambo rye Kambogo yashimiye ikipe uko imaze iminsi yitwara asaba ko ikomeza kuza imbere.
Yagize ati “Ndagira ngo mbashimire uko mumaze iminsi mutsinda amakipe ariko mwumve ko gutegura imbere [ejo hazaza] ari ngombwa.”
Meya Kambogo yakomeje asaba abakinnyi kwita ku gutegura ejo haza no kwigira ku bandi.
Ati “Mwigire ku bandi murebe ubuzima abateye imbere bagiye banyuramo, byose biterwa nuko ukunda umwuga wawe, urabyitegurira. Ntutekereze cyane ku mafaranga igihe urimo gutegura ahazaza hawe, iki kintu mucyiteho.”
Yakomeje asaba abakinnyi kugira intego mu rwego rwo kubaka umwuga wabo n’ahazaza ha ekipe avuga ko “iyo nta ntego ufite nta hantu na hamwe ushobora kugera.”
Perezida wa Etincelles, Ndagijimana Enock, nawe avuga ko ikipe ikomeje guhatana kandi intego ari ugutwara ibikombe no gukomeza gutsinda.
Ati “Twishimiye aho ikipe ihagaze nonaha, ku mwanya wa gatandatu, duhagaze neza. Ibyo akarere kifuza natwe nibyo nka ekipe twifuza.”
Mbarushimana yakomeje avuga ko intego ari ugukomeza gutsinda no gushaka ibikombe avuga ko “ikipe yose izaza i Rubavu ifite ibibazo”.
Kugeza ubu ubuyobozi bwa Etincelles buvuga ko ikipe igenda igarura icyizere ariko bagifite amadeni ya miliyoni 17 z’amafaranga y’u Rwanda ekipe itarishyura.





