Umupasiteri ukomoka mu gihugu cya Zimbabwe ariko wiyita ‘umuhanuzi’ yemeje ko yahesheje igikombe cy’isi Lionel Messi abisabwe n’Imana.
Uyu mupasiteri uzwi nka Talent Magundwe avuga ko yafashije ikipe ya Messi gutwara igikombe cy’isi nyuma yo kubona ibintu bitoroshye.
Avuga ko nubwo impano ya ruhago iva ku Mana we yasabwe kugira icyo akora ngo ikipe ya Argentine itware igikombe.
Yagize ati “Nasabwe kugira icyo nkora ngo mfashe Lionel Messi nubwo impano y’umupira itangwa n’Imana ariko niyo ihitamo utsinda. Naramufashije.”
Akomeza avuga ko bitari byoroshye gufasha Messi cyane ko Ubufaransa butari bworoshye na gato ahubwo yafashije Messi kubona insinzi kuko we yabashije kwihangana naho Kylian Mbappe bikamunanira.
Indi mpamvau avuga ko Messi yahawe igikombe kuko ageze mu zabukuru kandi agiye guhagarika umupira.