Date:

Share:

Kera kabaye telefone yibwe Zari yagurishijwe umukunzi we

Related Articles

Umunyemari Zari Hassan yatangaje ko telefone ye yari yibwe yongeye kuyibona igurishijwe umukunzi we akayabo k’amafaranga.

Zari yibwe telefone yo mu bwoko bwa Sumsung S20 Utra ku wa kane ushize ubwo yari mu birori bya ‘All White Party’ asanzwe ategura.

Ni telefone avuga ko atifuzaga kuba yabura ahanini bitewe nuko yariho amafoto y’abana be afata nk’urwibutso rukomeye mu buzima bwe.

Yagaragaye atakamba ngo abayibye bayimugarurire ahamya ko bubwo ari umukire bihagije kuba yagura izindi zo mu bwoko bwayo 10 ayishaka cyane.

Yagize ati “iriya telefone yanjye iriho amafoto y’abana banjye, muyigaurure.”

Kera kabaye, Zari yaje kwemeza ko umukunzi we, Shakib Cham, yahamagawe n’abantu atazi bakamubwira ko telefone bayifite gusa bamusaba amafaranga menshi nkuko Zari avuga.

Nta mubare w’amafaranga yishyuwe watangajwe ngo bongere kubona telefone yabo.

Yagize ati “Birangiye nongeye kuyibona nubwo ibintu byose byasibwe, basabye amafanga menshi umukunzi wanjye kugira ngo nongere kuyibona, bayimugurishije.”

Zari yakomeje avuga ko mu mujyi wa Kampala gukora mu mufuka abajura babigize umuco.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles