Date:

Share:

Bulldog, Kenny Sol na Ariel Wayz bagiye gutwika Gisenyi

Related Articles

Abahanzi barimo Bulldog, Kenny Sol na Ariel Wayz bagiye gutaramira abanya Gisenyi mu gitaramo gisoza umwaka wa 2022.

Aba bahanzi hamwe n’abandi bafite izina hano mu Rwanda basasusurutsa abakunzi b’umuziki mu gitaramo  cyitswe ‘ERICA’S GISENYI FESTIVAL’  cy’imbaturamugabo kizaba tariki 31 Ukuboza 2022.

Ni cyo gitaramo kizahuriramo ibyamamare byinshi cyitezweho guhindura isura y’umyidagaduro mu mujyi wa Gisenyi.

Mu bandi bahanzi bazaririmba harimo Impala, The Same, Pacifica ndetse na Lucky Nzeyimana ugoma kuzaba ari umushyushyarugamba.

Eric Hagenimana, ni we wa mbere mu mateka y’Akarere ka Rubavu, uteguye igitaramo muri Sitade Umuganda ari wenyine nta wundi bagifatanyije.

Uyu mugabo umaze kumenyekana binyuze mu gutumira abahanzi batandukanye, yasobanuye ko ibyo ashaka ari ugushimisha Abanyarwanda ubundi nabo bakamufasha gusoza umwaka neza.

Yagize ati “Njye mbyamfashe igihe kugira ngo negeranye bariya bahanzi, byantwaye amafaranga ariko ikintu nshyize imbere ni ugushimisha Abanyarwanda.Ndashaka ko Abanyarubavu, Abanye-congo , Abanya-Kigali, n’abandi bazaturuka impande zose, bazaza tukishimana, mbese tugasoza umwaka tumeze neza. Ni amateka agiye gukorwa kandi abahanzi bose natumiye, ni abahanzi bakunzwe n’abaturage ku buryo nzi neza ko bazaza tukishimana kandi Imana izadufasha bizagende neza.”

Biteganyijwe ko iki gitaramo kizatangira saa kumi n’imwe (5H00PM) z’umugora aho kwinjira bizaba ari ibihumbi 10 FRWF muri VVIP, 5000 FRW, ahasanzwe ibihumbi 2000 FRW.

Abanyeshuri bafite ikarita y’ishuri bo bazemererwa kwinjira muri iki gitaramo ku mafaranga 1000 FRW gusa.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles