Date:

Share:

RDC: M23 yakubise inshuro FDLR ifata n’undi mujyi ukomeye

Related Articles

Inyeshyamba za M23 zigaruriye umujyi munini wa Binza wo muri Kisharo, teritwari ya Rutshuru.

Ni nyuma y’imirwano ikomeye M23 yakubise inshuro inyeshyamba zirimo na FDLR nkuko Radio Okapi itangaza.

Bivugwa ko M23 yakoresheje intwaro zikomeye kandi zigezweho.

Abaturage bo muri aka gace bahungiye mu bilometero 30 uvuye Kisharo bajya muri Nyamilama na Ishasha.

Ku Cyumweru nibwo ingabo za Leta, FARDC, zigaruriye ibyaro bya Kamatembe na Karenga biri muri parike ya Virunga muri teritwari ya Masisi byari mu maboko ya M23.

Tariki 1 Mutarama 2023 nibwo M23 yavuze ko ivuye muri Rumangabo na Kishishe ibisabwe n’umutwe uhuriweho n’ingabo z’akarere k’iburasirazuba (EAC).

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles