Hadutse ubundi bwoko bushya bwa COVID-19 buteye inkeke ahanini kubera ubukana n’uko bwandura vuba.
Ni ubwoko bushya bwahawe izina rya XBB.1.5 aho kugeza ubu bwamaze kugaragara muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ndetse n’Iburayi.
XBB.1.5 ni iki?
Ni ubundi bwoko bwakomotse ku bwa Omicron yari iteye inkeke nayo ku isi ikomotse mu yandi moko ya alpha, beta, gamma na delta.
Aho igaragariye mu mpera za 2021 Omicron yabaye mbi cyane kurusha aya moko yayibanjirije ya Coronavirusi kandi yavuyeho andi moko mato menshi ndetse yandura cyane kurusha yo ubwayo.
Ibimenyetso bya XBB.1.5 bivugwa ko bisa n’iby’andi moko mato yavuye kuri Omicron ariko haracyari kare kwemeza ibi.
Benshi bagira ibimenyetso nk’ibya ‘grippe’.
XBB.1.5 ubwayo iva ku bundi bwoko bwa XBB aho yatangiye gukwirakwira mu Bwongereza muri Nzeri 2022 ariko ntiyigeze ishyirwa mu rwego rw’ubwoko buteye inkeke n’abashinzwe ubuzima.
XBB yari ifite ukwihinduranya kuyifasha kunesha ubwirinzi bw’umubiri ariko ubwo bushobozi nabwo bugatuma icika intege zo kwanduza utunyangingo.
BBC yatangaje ko Prof Wendy Barclay wo muri Imperial College London avuga ko XBB.1.5 ifite ukwihinduranya kwitwa F486P gufite ubushobozi bwo kwihambira ku tunyangingo igakomeza kwihisha ubwirinzi bw’umubiri, ibyo bigatuma ikwirakwira vuba.