Date:

Share:

Davis D yinjiye mu bucuruzi bw’agakingirizo

Related Articles

Umuhanzi Davis D yashyize hanze agakingirizo ke bwite agiye kujya acuruza mu rwego rwo gufasha abasore kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsinda n’inda zitateganyijwe.

Davis avuga ko hari abazagakoresha kubera ari marike ye azanye ku isoko.

Mu mpera z’umwaka ushize nibwo ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amafoto ya Davis D afite agakingirizo hamwe n’umukobwa bamwe bagakeka ko yarari gusambana.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yavuze ko ari umushinga amaze iminsi ari kwitaho hamwe n’abafatanyabikorwa be.

Kuri Instagram ye yashyizeho amafoto atandukanye yerekana agakingirizo kariho ifoto ye.

Ati “Ku nshingano zanjye mu kwigisha no kubera ikitegererezo urubyiruko nishimiye kubagezaho umushinga maze iminsi nkoraho njyewe n’abafatanya bikorwa banjye.”

Yakomeje agira ati “Rubyiruko umwanya n’uyu wo gukaza ingamba mu kwirinda icyorezo cya SIDA n’izindi ndwara dukoresha agakingirizo.”

Davis D niwe muhanzi mu Rwanda ubaye uwa mbere ushyizwe ku gakingirizo.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles