Date:

Share:

Rubavu hagiye gutangizwa irushanwa ry’amagare

Related Articles

Mu karere ka Rubavu hagiye gutangizwa irushanwa ry’amagare ryiswe ‘Kivu Belt Race’ mu rwego rwo kuzamura impano no guteza imbere ubukerarugendo bwo muri aka gace.

Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY) buvuga ko ari irushanwa ririmo gutegurwa ku bufatanye n’Akarere ka Rubavu.

‘Kivu Belt Race’ izajya ikinirwa mu turere dukoze ku mwaro w’ikiyaga cya Kivu ariko isorezwe mu mujyi wa Rubavu kandi yitabirwe n’abakiknnyi bose basanzwe ari abanyamuryango ba FERWACY.

Umuyobozi wa FERWACY, Alphonse Nkuranga, avuga ko iri rusharwa ryajyanye na gahunda yo kwegereza abaturage umukino w’igare ariko harimo na gahunda ya Visit Rwanda.

Avuga ko “iyo bategura kutangiza irushanwa ry’umukino w’amagare  bareba inyungu rifitiye abaturage n’umumaro mu gutegura cyangwa gufasha impano zitandukanye.”

Meya Ildephonse Kambogo na Perezida Abdallah Murenzi wa FERWACY nyuma yo gusinyana amasezernao yo gutegura Kivu Belt Race

FERWACY ivuga ko iteganya gushyira hanze ingengabihe ya Kivu Belt Race ndetse rigatangizwa ku mugaragaro bitarenze Werurwe 2023.

Ni irushanwa rije kwiyongera ku yandi atandukanye ari mu turere dutandukanye yiyongera kuri Tour du Rwanda yamaze kuba mpuzamahanga.

Kugeza ubu FERWACY ifite amarushanwa ku ngengabihe ya 2023 angana na 17 arimo nka Kicukiro-Gasabo, Gisaka Race na Goorilla Rance n’andi atandukanye.

- Advertisement -

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles