Uwicyeza Pamella usanzwe ari umukunzi wa The Ben yagaragaye mu isura yindi yiyogoshesheje igipara abantu bagwa mu kantu.
Ku mbuga nkoranyambaga abantu bakomeje kwibaza ku mafoto Pamella yashyize hanze amugaragaza yogoshe igipara.

Bamwe mu bafana be bavuga ko ubwiza bw’umugore ari umusatsi ariko abandi bakavuga ko nubwo yogoshe igipara ubwiza bwe nta kintu bwahindutseho.
Ni amafoto yateje urujijo aho hari abemeza ko amafoto yaba yahinduwe hakoreshejwe ikoranabuhanga (editing).

