Date:

Share:

Gen Muhoozi yasabye Perezida Kagame ikintu gikomeye

Related Articles

Umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni akaba n’umujyanama mu by’umutekano Gen Muhoozi Kainerugaba yasabye ko u Rwanda na Uganda bagirana amasezerano yo gutabarana mu gihe umwe yaterwa undi akamutabara bwangu.

Ni ubutumwa yanditse kuri Twitter kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Werurwe 2023 nyuma yo kuvuga imyato Perezida Kagame na Kaguta Museveni nka ba Perezida b’ibihangange muri Afurika.

Yagize ati “Data Perezida Yoweli Kaguta Museveni na Data wacu Perezida Paul Kagame nibo ba Perezida muri Afurika kubera impamvu imwe rukumbi yoroshye. Bombi bubatse ibisirikare bibiri bya mbere muri Afurika.”

Yongeyeho ko “Dukwiye gusinyana amasezerano yo gutabarana vuba bishoboka.”

Ni amasezerano Gen Muhoozi asobanura ko mu gihe uwashoza intambara k’u Rwanda yaba ateye Uganda maze ibihugu byombi bikamuha isomo rya gisirikare.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles