Umunyamabanga wa Leta ushinzwe umurimo muri Uganda Rtd Col Charles Okello Engola yishwe arashwe n’umurinzi we ku mpamvu zitaramenyekana nawe ahita yirasa.
Ubu bwicanyi bwabereye ku muhanda uri mu gace ka Kyanja mu murwa mukuru Kampala, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri.
Umuvugizi wa ’Ingabo za Uganda, Brig Felix Kulayigye, yatangaje ko bamenye iby’uru rupfu rwa Rtd Col Charles Okello Engola wishwe muri iki gitondo.