Dr Kayumba Christopher yitabye urukiko rukuru mu rubanza ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwajuririye maze abwirwa ko umucamanza adahari yagiye mu mahugurwa.
Ubushinjacyaha bwajuririye icyemezo cy’umucamanza wa mbere wagize Dr Kayumba Christopher umwere ku byaha yaregwaga byo gusambanya undi ku gahato.

The Chronicles ivuga ko kuri uyu wa Gatatu mu gitondo Dr Kayumba yitabye urukiko maze akabwirwa ko umucamanza adahari, azamenyeshwa indi tariki y’iburana.
Dr Kayumba Christopher wahoze ari umwalimu muri Kaminuza y’u Rwanda yagizwe umwere n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge tariki ya 22 Gashyantare 2023.
Yari yatawe muri yombi tariki ya 9 Nzeli 2021.