Date:

Share:

Dr Kayumba agiye gusubira mu nkiko

Related Articles

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwajuririye icyemezo cy’umucamanza wa mbere wagize Dr Kayumba Christopher umwere ku byaha yaregwaga byo gusambanya undi ku gahato.

Dr Kayumba Christopher wahoze ari umwalimu muri Kaminuza y’u Rwanda yagizwe umwere n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge tariki ya 22 Gashyantare 2023.

Ubushinjacyaha buvuga ko butanyuzwe n’icyemezo umucamanza wa mbere yafashe nkuko inyandiko Ijwi ry’Amerika rifitiye copi y’amapaji umunani ivuga.

Iyi nyandiko itanga ikirego ry’ubujurire igaragaza ko Urwego rw’Ubushinjacyaha rwajuriye tariki ya 20 Werurwe 2023 ariko itariki yo kuburana itarashyirwaho.

VOA ivuga ko iyo nyandiko igaragaza ko “umucamanza yimye agaciro imvugo z’abatangabuhamya bashinja Dr Kayumba barimo n’uwahoze ari umukozi we umurega ko yamufashe ku ngufu. Ubushinjacyaha busaba urukiko rukuru gukosora icyo bwita  amakosa yakozwe n’umucamanza wa mbere.”

Umva inkuru yose hano

Kugeza ubu ubujinjacya buracyasibira Dr Kayumba gufungwa imyaka icumi n’amezi adandatu.

Dr Kayumba yari yatawe muri yombi  tariki ya 9 Nzeli 2021.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles