Date:

Share:

Harmonize yakomoje kuri Perezida Kagame

Related Articles

Umuhanzi Rajab Abdul Kahali uzwi nka Harmonize ukomoka mu gihugu cya Tanzania yemeje ko Perezida Paul Kagame adahari nta mahoro.

Harmonize yari aherutse na none kwifatanya n’Abanyarwanda mu gutangira Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Mu butumwa bw’ihumure yashyize ku mbuga ze nkoranyambaga, yanditse agira ati “Twibuke Twiyubaka, Mukomere Rwanda.”

Uyu muhanzi ugaragaza kenshi ko akunda u Rwanda yongeye aca kuri Twitter ashimira Perezida Kagame ariko yemeza ko afite uruhari runini mu gutanga amahoro.

Yagize ati “Ndagushimira [Perezida] Kagame, udahari nta mahoro.”

Muri Mutarama 2023 yari yatembereye mu Rwanda asura inshuti ye Bruce Melodie.

Harmonize ubwo yari mu Rwanda yagaragaye atembera umujyi wa Kigali ndetse atangaza ko yishimiye i Nyamirambo cyane. Icyo gihe yanyanyagije amafaranga mu bantu bari mujyi rwagati.

Mu mwaka ushize wa 2022 Bruce Melodie yakoranye na Harmonize indirimbo zirimo ’Totally crazy’ n’indi bise ’The way you are’.

Hari andi makuru avuga ko Harmonize akundana n’umunyarwandakazi Dabijoux.

Umukobwa uvugwa ko ashobora kuba ari mu Rukundo na Harmonize

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles