Date:

Share:

Rutsiro: Wa musaza w’Icyubi yitabye Imana

Related Articles

Habimana Emmanuel wo mu karere ka Rutsiro wamenyekanye nk’icyubi waherukaga guhabwa inzu na Guverineri w’intara y’iburengerazuba Habitegeko Francois yitabye Imana azize urupfu rutunguranye.

Habimana yari atuye mu murenge wa Kivumu, Akagari ka Bunyunju aho yamenyekanye cyane ku mbuga nkoranyambaga kubera imvugo ze zuzuyemo ukuri kwinshi ariko na none zisa nk’aho zisekeje.

Yakunze kumvikana avuga ngo ‘Ibisambo by’ibyubi’ avuga abayobozi bo mu tugari badatuma ibyo Perezida yamwemereye abibona.

Amakuru y’urupfu rwa Habimana yamenyekanye mu masaha ya nyuma ya saa sita zo kuri uyu wa 07 Mata 2023.

Aya makuru kandi y’urupfu rwa Habimana yemejwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kivumu, Munyamahoro Muhizi Patrick.

Yagize ati “Amakuru y’urupfu rwa Habimana natwe yadutunguye kuko yatakaga munda ariko yabwiye umuhungu we ko ajya kwa muganga kuri uyu wa gatandatu ariko nyuma ya saa sita aza kugwa iwe mu rugo.”

Munyamahoro yemeje kandi  ko nyakwigendera yashyinguwe kuri uyu WA Gatandatu.

Yitabye Imana y’amezi 9 ashize Guverineri w’intara y’iburengerazuba  amushyikirije inzu yo guturamo.

Reba video ahabwa inzu

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles