Umunyarwandakazi Clare Akamanzi yagizwe umuyobozi mukuru w’ishyirahamwe rya Basketball muri Amerika (NBA) ishami rya Afurika (NBA Africa).
Mu itangazo riri ku rubuga X rwahoze ari Twitter, NBA Africa yavuze ko Akamanzi wahoze ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) azatangira imirimo ye tariki 23 Mutarama 2024.
Akamanzi abaye umuyobozi wa NBA Africa asimbuye kuri uwo mwanya umunyamerika Victor Williams wayiyoboraga kuva mu 2020.
- Advertisement -