Amajwi y’agateganyo y’ibyavuye mu matora agaragaza ko Perezida Félix Tshisekedi ari we uyoboye abandi bakandida.
Ni nyuma yo gutsinda bagenzi be mu baturage baba mu mahanga aho yatsinze 80% mu bihugu by’Ububiligi, Canada, Ubufaransa, Afurika y’Epfo n’Amerika.
Muri ibi bihugu abari kuri lisiti y’itora bari ibihumbi hafi 13,000 muri miliyoni 44 z’ituye Congo.
Amajwi y’ibanze amaze kubarurwa imbere mu gihugu agaragaza ko umukandida uhanganye na Perezida Tshisekedi uza imbere ari Moïse Katumbi uyoboye mu ntara enye gusa zo mu majyepfo y’iki gihugu.

Izindi ntara zose zisigaye zigaruriwe na Perezida uri ku butegetsi nkuko amajwi yibanze abigaragaza.
Biteganyijwe ko ibyavuye mu matora bizatangazwa tariki ya 31 Ugushyingo 2023, nibwo umukandida watsinze abandi azamenyekana.