Indirimbo ‘Ni Forever’ y’umuhanzi The Ben yongeye agaruka kuri YouTube nyuma y’amasaha make uyu muhanzi yisehuye ku bafana be.
The Ben yari yatangaje mu masaha ya mu gitongo ko arimo kugirana ibiganiro na Kompanyi ya Drone Skyline Ltd yamureze gukoresha amwe mu mashusho yayo nta burenganzira abifitiye.
Mu itangazo The Ben yashyize hanze yari yatangaje ko ikipe ye iri gukora ibishoboka byose kugira ngo indirimbo ‘Ni Forever’ yongere igaruke kuri YouTube.
Indirimbo ‘Ni Forever’ ubu imaze kurebwa n’abarenga miliyoni imwe n’ibihumbi 500.
- Advertisement -