Date:

Share:

Perezida Kagame yasubije Jimmy Mulisa wamusabye kugaruka ku kibuga

Related Articles

Perezida Kagame Paul yasabye ko amarozi na ruswa bivugwa muri siporo byashyirwaho akadomo maze nawe akazongera kujya yitabira imikino mu rwego rwo gushyigikira umupira w’amaguru.

Perezida Kagame yabigarutseho asubiza Jimmy Mulisa, umunyabigwi mu mupira w’amaguru mu Rwanda, wamusabye ko yazagaruka kuri sitade nkuko yajyaga abikora mbere.

Mu kumusubiza, Perezida Kagame yongeye kuvuga ibijyanye n’amarozi byakunzwe kugaragara mu mupira w’amaguru avuga ko aribyo byatumye afata umwanzuro wo kutongera gufana nubwo akunda siporo.

Yagize ati “Ku giti cyanjye, ntabwo nemera ibintu bitagezweho. Ibintu by’amarozi na ruswa nimubikemura nzagaruka. Umunsi byahindutse ubwo wenda nzajyayo.”

Jimmy Mulisa, umunyabigwi mu mupira w’amaguru mu Rwanda

Mu bindi Jimmy yasabye n’uko hasubizwaho amarushanwa ku rwego rw’amashuri mu rwego rwo gutoza abakiri bato kuzamura impano zabo hakiri kare ndetse no kuzafasha korohereza akazi abatoza igihe aba bana bazaba bamaze kwinjira mu makipe atandukanye.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles