Perezida Kagame Paul yasabye abanyarwanda kudakangwa n’abigamba gutera u Rwanda avuga ko bazagenda biga isomo buri uko iminsi iza.
Ibi yabitangaje mu ijambo rirerire yagejeje ku banyarwanda muri rusange afungura Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ku nshuro ya 19 yatangiye kuri uyu Kabiri tariki ya 23 Mutarama 2024 irimo kubera i Kigali.
Avuga ku bibazo biri mu karere nuko Uburundi na Leta ya Demokarasi ya Congo bigamba guhirika ubutegetsi bwa Kigali, Perezida Kagame yavuze ko bitazabahira ahubwo bazabona ko bakoze ikosa rikomeye.
Yagize ati “Ntimugatinye ibitumbaraye, biba birimo ubusa!…..baziga isomo rikomeye, niyo mpamvu ntajya nsubiza amagambo ava mu majyepfo [Uburundi] n’iburengerazuba [DR Congo], abo si twe.”
Yakomeje agira ati “Nta muntu nkeneye gusaba uruhushya uwo ari we wese kugira ngo dukore ibyo dukwiye gukora, twirinde twebwe ubwacu.”
Avuga ku bibazo bya Congo n’intambara ihahuje na M23 ishinja ko igizwe n’abanyarwanda, Perezida Kagame yongeye avuga ko u Rwanda rudakwiye kwikorezwa umutwaro utari uwarwo.
Ati “Ntabwo tuzikorera umutwaro w’abandi, ntabwo bishoboka.”
Nibwo bwa mbere Perezida Kagame yari avuze ku bimaze iminsi bivugwa na Perezida Perezida Félix Tshisekedi ko azasaba inteko ishinga amategeko uruhushya ubundi agangiza intarambara ku Rwanda.
Yagize ati “Ngiye gusaba inteko ishinga amategeko impe ububasha bwo gushora intambara ku Rwanda. Mubwire Kagame ko njye ntameze nk’abandi ba Perezida bayoboye RDC yakundaga gukina nabo.”
Kugeza ubu u Rwanda na Congo ntabwo babanye neza aho umubano ukomeje kuzamo agatotsi.
U Rwanda rwo kenshi rwakomeje guhamya ko ruzakomeza inzira ya dipolumasi mu gukemura ibivugwa hagati y’ibihugu byombi.