Date:

Share:

Uko Perezida Kagame yasubije awamubajije niba ari umuhutu cyangwa umututsi

Related Articles

Perezida Paul Kagame akaba n’Umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi mu matora ateganyijwe mu kwezi gutaha yagaragaje ko hari umuntu wigeze kumubaza niba ari umuhutu cyangwa umututsi.

Iby’iyi myitwarire y’uyu muntu Paul Kagame yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Kamena 2024 mu gikorwa cyo kwiyamamaza mu Karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali.

Ikinyamakuru IGIHE kivuga ko yifashishije urugero rw’ibyamubayeho, Perezida Kagame yagaragaje ko hari abibasira u Rwanda batazi amateka yarwo.

Ati “Ariko muzi ko abenshi banatuvuga batanatuzi […] Hari uwigeze kumbaza, muri ibi babaza rero buri munsi, baranasuzugura, arambaza ngo ariko uri iki wowe? ngo uri Tutu (Umuhutu) cyangwa uri Hutsi (Umututsi)? Ntazi n’ibyo ari byo ariko arambaza, ndamubwira nti ’njye mu Rwanda ndi ibyo Byose ariko n’ibindi utavuze’.”

“Ubwo yashakaga kumbaza niba ndi Umuhutu cyangwa ndi Umututsi ariko ngo Tutu cyangwa Hutsi, ndamubwira nti ’ni ibyo byombi ariko n’ibindi’, nti ’ariko ibyo byose bikubiye mu kuba Umunyarwanda nti ’ndi Umunyarwanda’.”

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles