Ubuyobozi bw’iserukiramuco ryatwa KIVU FEST bwasobanuye ko ibikorwa byo kwiyamamaza byatumye bimukira mu mujyi wa Kigali.
Ibi bitaramo nkarukamwaka biba iminsi ibiri kuri Kivu Public Beach mu Karere ka Rubavu byimuriwe i Kigali nk’uko byatangajwe na Intore Entertainment ibitegura.
Uyu mwaka Kivu Fest izaba tariki ya 29-30 Kamena 2024 muri Onomo Hotel iherereye mu mujyi wa Kigali, ikazaba ibaye iya mbere ibereye ahantu hataba umucanga.
Mu kiganiro aherutse kugirana n’ikinyamakuru The New Times, Umuyobozi Bruce Intore, yari yatangaje ko bayimuriye i Karongi nyuma y’impamvu zitandukanye zivugwa zirimo ibihombo no kutumvikana n’Akarere ka Rubavu muri 2023.
Intore yemeje ko abafatanyabikorwa be muri 2024 bari mu bikorwa byo kwamamaza Perezida.
Ati “Benshi mu bafatanyabikorwa bacu bahugiye mu kwamamaza kandi Gisenyi afite ibintu byinshi ku buryo twumvaga dukeneye guha abantu b’ i Kigali igitaramo gikwiye.”
Biteganyijwe ko gahunda yo kwamamaza Perezida w’Umuryango wa FPR izasorezwa i Karongi tariki ya 29 Kamena 2024.