Perezida Paul Kagame akaba n’umukandida wa FPR-Inkotanyi mu matora y’umukuru w’igihugu 2024 yatangaje ko amahereze ya Ingabire Victoire Umuhoza atazaba meza nyuma y’imbabazi yahawe agasohoka muri gereza ariko agakomeza kwijandika mu myitwarire idahwitse.
Ibi Kagame yabigarutseho mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Nyakanga 2024 aho yabajijwe kuri gahunda afite yo guhangana n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igihe yaba yongeye gutorwa nka Perezida w’u Rwanda.
Perezida Kagame asubiza iki kibazo yavuze ko Ingabire kimwe n’abandi baba mu mahanga harimo Ubufaransa ibyo bavuga ari amagambo gusa ariko hari umurongo badakwiye kurenga.
Yagize ati “Aba bandi ba Ingabire n’abandi, Ingabire si uyu twarekuye ari mu gifungo twagiriye imbabazi akava mu gufungwa, yari afunzwe, n’ubu aba akirimo ariko aho asohokeye niyo neza yitura Abanyarwanda. Buriya amaherezo ye ntabwo azaba meza. Uramwihorera akarwana n’ikibi kimurimo akaba aricyo kumugiraho ingaruka”
“Abo bose baba mu Burafansa, birirwa basakuza, buriya mwebwe babatwaye iki? Muzabareke niko bameze, muzabareke bapfe urwo bapfuye.”
Reba video yose hano: