Date:

Share:

Uwahimbye ‘Azabatsinda Kagame’ yahinduriwe ubuzima, ahabwa inzu

Related Articles

Musengamana Béatha waririmbye indirimbo ‘Azabatsinda Kagame’ yahawe inzu n’umuryango FPR Inkotanyi ku rwego rw’Akarere ka Kamonyi mu rwego rwo kumushimira uruhari yagize mu bikorwa byo kwamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi Paul Kagame muri Nyakanga 2024.

Musengamana utuye mu Murenge wa Nyamiyaga mu Karere ka Kamonyi yatangaje ko ashimira umuryango FPR inkotanyi wamwubakiye inzu ikanamushyiriramo ibikoresho byose ndetse akazorozwa inka.

Yagize ati “Inzu ni iyanjye. Umuryango wa FPR Inkotanyi ku rwego rw’Akarere ni wo wayinyubakiye aho nari ntuye bazanyoroza n’inka ubu barimo barategura kubaka ikiraro nzayororeramo.’’

Guhabwa iyi nzu, Musengamana abifata nk’ishimwe yahawe dore ko indirimbo ye kuva yayihimba atigeze ayikoresha ahantu na hamwe cyangwa ngo ayikuremo izindi nyungu.

Ati “Guhabwa inzu ni ibintu nakiriye neza cyane kuko binyereka ko imiyoborere myiza naririmbye ikomeje kwimakazwa”.

Usibye guhabwa inzu n’inka, abana batatu ba Musengamana bose bafashijwe kujya ku ishuri kandi byose byishyurwa n’Akarere ka Kamonyi.

Ati “Nk’ubu mfite abana batatu bagiye kwiga ku nkunga y’Akarere kandi ibikoresho byose ni ko kabitanze.’’

Musengamana yavuze ko yateguye indirimbo ishima ndetse yiteguye gukomeza inganzo ye mu kwerekana ko ubuyobozi bwa FPR Inkotanyi buzirikana.

- Advertisement -

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles