Date:

Share:

Umusirikari wa RDF yafatiwe i Burundi

Related Articles

Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) cyatangaje ko umusirikari  usanzwe ari umushoferi, Sgt Sadiki Emmanuel, yatawe muri yombi n’igipolisi cy’u Burundi nyuma y’uko yambutse  umupaka wa Gasenyi-Nemba uhuza u Rwanda n’u Burundi atabigambiriye.

Itangazo RDF yasohoye none tariki ya 24 Nzeri 2025 rivuga ko “Sgt Sadiki Emmanuel, umushoferi wa RDF, atabigambiriye yayobye yambuka umupaka wa Gasenyi-Nemba ujya i Burundi, ahita atabwa muri yombi n’igipolisi cy’u Burundi. Ubu afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kirundo, muri Komini Busoni mu Ntara ya Butanyera.”

Rikomeza rivuga ko “RDF yababajwe ni iki gikorwa cyabereye ku mupaka uhuriweho, ikaba izakoresha uburyo bwa dipolomasi bushoboka ikorane na guverinoma y’u Burundi kugira ngo igarurire umusirikare mu rugo.”

Itangazo rya RDF rije rikurikira iryari ryasohowe n’Igisirikare cy’u Burundi ryavugaga ko Sgt Sadiki yatawe muri yombi akavuga ko yari yayobye.

Kivuga ko yahise afungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kirundo mu gihe hagikorwa iperereza.

Ibi bibaye mu gihe ibihugu byombi bitabanye neza aho Uburundi bwafunze imipaka yo kubutaka ibuhuza n’u Rwanda,  Abanyarwanda bemerewe kujyayo banyuze inzira yo mu kirere.

- Advertisement -

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles