Date:

Share:

Urukiko rwategetse ko imitungo ya Karasira Aimable irekurwa

Related Articles

Karasira Uzaramba Aimable yakatiwe igifungo cy’imyaka itanu kandi urukiko rutegeka ko imitungo ye yari yarafatiriwe irekurwa.

Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka rufite icyicaro i Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo ni rwo rwaburanishaga uru rubanza.

Urukiko rwamuhamije icyaha cyo gukurura amacakubiri, ibindi byaha byose yarezwe abigirwaho umwere.

Karasira Aimable wahoze ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda yatawe muri yombi muri Gicurasi 2021 ashinjwa ibyaha birimo guhakana Jenoside, guha ishingiro Jenoside, gukurura amacakubiri no gutangaza amakuru y’ibihuha.

Ni ibyaha Ubushinjacyaha bwavugaga ko yakoreye ku muyoboro wa YouTube mu bihe bitandukanye.

Yashinjwaga kandi icyaha cy’iyezandonke no kudasobanura inkomoko y’umutungo we urimo amafaranga yafatanywe (cash) n’andi yari kuri konti ze za banki no kuri Mobile Money.

Mu gihe cyo gusakwa agiye gufungwa mu nzu ye bahasanze amadorari ya Amerika 10,000$, kuri konti ye hariho 17,500 y’amaEuros naho kuri telephone ye hariho miliyoni 11 y’Amanyarwanda.

- Advertisement -

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles