Umubyeyi witwa Sonia Hopkin yavuze ko umukobwa we Tiegan Jarman bamusanze mu cyumba cye araramo yapfuye i Thurmaston muri Leicestershire nyuma yo kwigana amashusho yabonaga ku rubuga rwa TikTok.
Ni amashusho ajyanye n’ibikorwa bizwi nka ‘chroming’ byo guhumeka umwotsi wateguwe ngo umuntu asinde.
Uyu mubyeyi wo mu Bwongereza yasabye ko hashyirwaho amasomo yigisha abana ingaruka zo gukoresha nabi imyuka ihumanya ikirere, nyuma y’urupfu rw’umukobwa we w’imyaka 13 wapfuye yigana ibyo yari yabonye ku mbuga nkoranyambaga.
Hopkin, utuye mu mujyi wa Leicester, yavuze ko Tiegan byahise bitangazwa ko yapfiriye mu rugo rwa se nyuma yo kuboneka yataye ubwenge.
Uyu mubyeyi w’imyaka 45 avuga ko umukobwa we yarazwiho gusabana kandi ngo yasekeraga abantu bose.