Igifi rutura cyo mu bwoko bwa ‘humpback’ cyakoze rumwe mu ngengo ndende cyane kandi zidasanzwe zamenyekanye aho inzobere zikeka ko uko kwimuka kwaba kwaratewe n’impamvu zirimo kororoka.
Iki gifi cy’ikigabo cyabonetse ku nkengero z’inyanja ya Pasifika ku mwaro wa Colombia, ku mugabane w’Amerika y’Epfo, mu 2013 maze nyuma mu 2017 kiboneka ahantu nkaho mu nyanja hafi ya Zanzibari muri Tanzania ku ntera ya kilometero ibihumbi 13 (13,000 km).
BBC ivuga ko inzobere zitekereza ko uru rugendo rudasanzwe rwaba rwaratewe n’impamvu zirimo ihindagurika ry’ikirere ririmo kugabanya ibyo bene aya mafi arya cyangwa se urugendo rwo gushaka ‘umukunzi’.
Ekaterina Kalashnikova wo muri ‘Tanzania Cetaceans Program’ avuga ko uru rugendo “rwari rutangaje cyane kandi rudasanzwe yewe no kuri ubu bwoko bw’amafi bukunda kwimuka”.