Date:

Share:

Umugore w’imyaka 70 yabyaye impanga

Related Articles

Umugore w’imyaka 70 wo mu gihugu cya Uganda mu Karere ka Masaka witwa Safiina Namukwaya yabyaye abana babiri b’impanga hakoreshejwe ikoranabuhanga ryo guhuza intanga rizwi nka IVF (In vitro Fertilization).

Ubusanzwe  abagore ku myaka iri hagati ya 45 na 55 baba batagifite ubushobozi bwo kubyara ariko uyu mugore yabyaye umuhungu n’umukobwa bafite ikilo 1,7 buri wese.

Mu kiganiro yagiranye na Daily Monitor yavuze ko yahisemo gutwita muri ubwo buryo nyuma y’igihe kirekire acunaguzwa ko atabyara.

Ati “Nareraga abana b’abandi bakura bakansiga jyenyine. Nibazaga uzanyitaho igihe nzaba ngeze mu zabukuru. Umunsi umwe akana k’agahungu karanyibasiye kambwira ko Mama yamvumye ngo nzapfe ntabyaye.”

Umugabo wa mbere wa Namukwaya yapfuye mu 1992. Nyuma y’imyaka ine apfuye, Namukwaya yashakanye n’undi mugabo ariko kubyara birananirana.

Abajijwe uko yiteguye kurera abo bana yagize ati “Ntabwo mbizi, ahari Imana izabitaho. Ushobora kuba ufite umwana umwe ukananirwa kumurera, none reba njye mfite impanga kandi nzibonye mu gihe maze gucika intege. Singishobora kujya mu murima ngo mpinge ibyo nakuramo amafaranga. Ariko bavuga ko buri mwana wese azana n’umugisha we.”

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles