Date:

Share:

RDC-Beni: Habonetse umugezi utemba amaraso

Related Articles

Mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) mu gace ka Beni abaturage batunguwe no kubyuka kuri uyu wa Kabiri tariki ya 7 Ugushyingo 2023 basanga umugezi wahindutse amaraso.

Ni videwo ikomeje gucicikana  ku mbuga nkoranyambaga zirimo na X yahoze ari Twitter ariko kugeza ubu nta makuru ahari avuga impamvu cyangwa se icyateye uyu mugezi guhinduka ibara ry’umutuku.

Amashusho agaragaza neza umugezi wahindutse amaraso.

Gusa muri aka gace ka Beni niho haba ibirindiro by’inyeshyamba za ADF zirwanya leta ya Uganda.  Ni umutwe usanzwe wica abantu mu buryo bwa kinyamaswa aho wica abaturage b’inzirakarengane ubaciye imitwe.

Mu minsi ishize nibwo Perezika wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni yatangaje ko ingabo ze za UPDF zagabye ibitero kuri ADF, inyeshyamba nyinshi zikahasiga ubuzima.

Yatangaje ko kandi abagizi ba nabi bishe ba mukerarugendo bari muri Parike ya Queen Erizabeth nabo bishwe ndetse uwari ukuriye agatsiko kabishe agatabwa muri yombi.

Ibintu bishobora gutera umugezi guhindura ibara harimo kuba hajugunywamo imirambo y’abantu bishwe bavirirana cyangwa se imyanda iva mu nganda igihe isohotse ikajya mu bidukikije birimo n’amazi, aha byigeze kubaho mu gihugu cy’Uburusiya.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles