Bwa mbere mu mateka ya Canada mu mujyi wa Toronto nibwo abakandida bahataniye umwanya w’umuyobozi w’uyu mujyi harimo n’imbwa.
BBC ivuga ko ari bwo bwa mbere hagiye kwiyamamaza abakandida 102 barimo n’imbwa yitwa Molly.

Iyi mbwa irimo kwiyamamazanya na Sebuja wayo, Toby Heaps, nawe watangaje ko ayishyigikiye.
Yagize ati “Ntekereza ko ubuyobozi bw’umujyi buzajya bufata ibyemezo bizima igihe harimo n’ umwanya w’imbwa.”
Iyi mbwa iri mu bahataniye kuba Meya ifite imyaka itandatu.