Mulindwa Prosper wagizwe Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro yashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame wamugiriye icyizere yizeza guha agaciro buri wese.
Ni amagambo yatangaje nyuma yaho itangazo riturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe risesa Nyanama y’Akarere ka Rutsiro ryemeje ko ari we ugiye kuba ari umuyobozi w’akarere mu gihe cy’agateganyo.
Anyuze kuri Twitter yagize ati “Badahigwa ba @Rutsirodistrict ntewe ishema no gufatanya namwe mu karere keza, gakungahaye kuri byose, abaturage beza, abafatanyabikorwa beza, abakozi beza.
Nshimiye HE @PaulKagame ku cyizere n’inshingano zo kubabera umuyobozi. Uruhare rwa buri wese ruzahabwa agaciro. Turi kumwe!”
Amakuru akomeje gucicikana avuga ko aba bayobozi bo muri Rutsiro bazize ibibazo birimo ibijyanye n’ubucukuzi bw’umucanga.

KAZE NEZA MUYOBOZI DUKENEYE UMUYOBOZI UKURA RUSIRO MUBWIGUNGE NAYO IGATERA IMBERE NKUTUNDI TURERE ;
IBIRO BYAKARERE BYUBATWE MUMANEGEKA
NTA GALE YO GUTEGERAMO IMODOKA IGIRA
ISOKO RY’UMUGI RYUBATWE MUBURYO BUCIRIRITSE ABARIKORAMO NTIBABONA IMIKORERE
HAKEWE UMUHANDA UGAHUZA N’AKARERE KA NGORERO BIKOROSHYA IMIHAHIRANIRE
HAKENEWE ICYANYA KINGANDA
UMUHANDA UMUKANDARA WA KABIRI WIHUTISHWE GUKORWA KUGIRANGO BIHE ITERRAMBERE IGICE KEGEREYE AMAZI DOREKO ARIHO UBUKUNGU BW AKARERE BURI
ISOKO RYA NKORA RIVUGURURWE MUBURYO BUTEYE IMBERE
HAKENEWE IBITARO BYUNGANIRA IBYA MURUNDA KUGIRANGO ABARWAYI BITABWEHO KUBURYO BUNOZE
MURAKOZE