Perezida Kagame kuri uyu wa Gatatu tariki ya 8 Ugushyingo 2023 yabajijwe inama aha ikipe ya Arsenal by’umwihariko umutoza maze agaragaza ko ikipe iri mu murongo mwiza.
Yabitangaje mu muhango wo gufungura ku mugaragaro ‘Norrsken Kigali House’, Ishami rya Afurika y’Iburasirazuba ry’Ikigo cyo muri Suède, Norrsken, gisanzwe gifasha ba rwiyemezamirimo bafite imishinga y’ikoranabuhanga.
Ni inama iri kubera i Kigali mu Rwanda.
Perezida Kagame yabajijwe, mu bibazo by’amatsiko, ati “Ni iyihe nama yawe ku mutoza wa Arsenal?”
Perezida Kagame yasubije avuga ko “Mbere na mbere ni umutoza mwiza kandi ari gukora neza hamwe n’ikipe ariko buri umwe uri gukora neza. Ikiba gikurikiye ni uko uwo muntu aba ashaka kurushaho gukora neza, buri gihe haba hari ugushaka kurushaho gukora neza mu byo uri gukora.”
Ikipe ya Arsenal ni imwe muzifasha u Rwanda kwamamaza ubukerarugendo binyuze mu cyitwa Visit Rwanda.