Urukiko Rukuru rwemeje ko Dr Christopher Kayumba adahamwa n’icyaha cyo gukoresha imibonano mpuzabitsina uwari umunyeshuri we muri Kaminuza y’u Rwanda mu Ishami ry’Itangazamakuru.
Urukiko rwemeje ko adahamwa n’icyaha cyo gusambanya ku gahato umuntu ufite nibura imyaka 18 ndetse n’icy’ubwinjiracyaha kuri uyu munyeshuri yigishaga.
Ku rundi ruhande, urukiko rwahamije Dr Kayumba icyaha cy’ubwinjiracyaha mu gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, icyaha yakoreye ku mukobwa wari umukozi we wo mu rugo.
Kayumba aha yahawe igihano cy’igifungo cy’imyaka ibiri n’ihazabu y’ibihumbi magana abiri na mirongo itanu by’amafaranga y’u Rwanda (250.000 Frw) isubitse mu gihe cy’umwaka umwe.
Ubushinjacyaha bwari bwajuririye urubanza rwaciwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwagize umwere Dr Kayumba Christopher ku byaha yari akurikiranyweho tariki ya 22 Gashyantare 2023.
Icyo gihe Ubushinjacyaha bwahise bujurira.