Dr. Kayumba Christopher wahoze ari umwalimu muri Kaminuza y’u Rwanda yagizwe umwere ku byaha yari akurikiranyweho.
Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwagize Dr Kayumba Christopher umwere ku byaha yari akurikiranyweho byo gusambanya undi ku gahato n’icyubwinjiracyaha muri icyo cyaha.
Dr Kayumba yatawe muri yombi tariki ya 9 Nzeli 2021.
Ni ibyaha yashinjwa ko yakoze mu bihe bitandukanye mu 2017 mu Karere ka Gasabo, mu Murenge wa Remera.