Date:

Share:

Undi murwayi yakize HIV

Related Articles

Undi mugabo uzwi nka ‘Duesseldolrf’ [izina ryahawe umurwayi] yakize agakoko gatera SIDA ka HIV gahangayikishije isi yose aba uwa gatatu ukize.

AFP ivuga ko yiyongeye ku bandi barwayi bagakize bakomoka mu mijyi ya Berlin na London nyuma yo gukorerwaho igeragezwa.

Ni inkuru yatangajwe no mu kinyamakuru Nature Medicine.

Uyu mugabo w’imyaka 53 y’amavuko utatangajwe amazina yatangiye kuvurwa aka gakoko kuva muri 2018.

Kugeza ubu yari amaze gukorerwa ibizamini mu myaka ine byose bigaragaza ko agakoko kashize mu mubiri we, ntakakirangwamo.

Yashimiye itsinda ry’abaganga bamuvuye akaba akize iyi kabutindi.

Kugeza ubu nta muti n’urukinko biraboneka usibye imiti igabanya ubukana bwayo gusa igerageza rikomeje gutanga icyizere.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles