Date:

Share:

Musanze: Kurya akabenzi byabaye bihagaze

Related Articles

Akarere ka Musanze kasabye abakunzi b’akabenzi mu mirenge imwe n’imwe kuba bahagaritse kurya iri tungo ryitiriwe ‘Indyoheshabirayi’ kubera uburwayi bwagaragaye mu murenge wa Muko buri kwica ingurube.

Intangazo ryashyizwe hanze rivuga ko ingurube iri gufatwa igapfa mu gihe kitarenze iminsi ine gusa.

Ni nyuma yaho umworozi Alex Uwamahoro wo mu murenge wa Muko, akagari ka Songa apfishije ingurube 38 zikuze ndetse n’ibyana 216.

Ibi byabaye tariki ya 17 Gashyantare 2023.

Kugeza ubu ibikorwa byose bijyanye n’akabenzi byabaye bihaze mu mirenge ya Muko, Kimonyi, Muhoza, Rwaza na Busogo.

Umuyobozi ushinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi muri Musanze, Bwana Ngendahayo Jean, yatangaje ko hafashwe ibipimo ngo harebwe icyishe izo ngurube.

Ngendahayo yakomeje avuga ko nta kibazo gisa nk’ibyabaye cyari cyarigeze kigaragara muri aka Karere.

Muri Musanze habarurwa ingurube hafi ibihumbi 10 zitunzwe n’abarozi barenga ibihumbi 23.mu karere kose.

Itangazo 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles