Date:

Share:

Rubavu: ‘Public Beach’ igiye kwagurwa

Related Articles

Akarere ka Rubavu gatangaza ko muri gahunda nshya ya ‘Rubavu Nziza’ igamije guteza imbere ubukerarugendo harimo inyigo nshya yo guhindura ‘Beach’ iherereye ku kiyaga cya Kivu ikajya ku rwego mpuzamahanga.

Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko iyi ‘Kivu Public Beach’ uko imeze ubu idatanga isura nziza ijyanye n’icyerekezo akarere gafite.

Mu kiganiro Akarere ka Rubavu gaherutse kugirana n’itangazamakuru, kagaragaje ko ubuso bw’uyu mucanga buzagurwa ku buryo abantu bahagana baje kwidagadura bazajya baba bisanzuye mu bikorwa bitandukanye birimo koga n’imikino itandukanye.

Akarere ka Rubavu mu kiganiro n’itangazamakuru

Biteganyijwe kandi ko hazongerwa n’izindi serivisi zifasha abahagana zirimo aho wagurira ibinyobwa cyangwa ibiribwa.

Ibi bitangajwe nyuma yaho akarere gatanze isoko kuri ba rwiyemezamirimo mu rwego rwo gushaka igisubizo kirambye, uyu mucanga ugatunganywa neza ku buryo uhinduka agace kabyara inyungu (Business opportunities).

Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Rubavu, Bwana Nzabonimpa Deogratias, yemeza ko inyigo nshya izasiga umucanga waguwe ukagera mu bice bindi biri ku mwaro w’ikiyaga cya Kivu ugana kwa Nyanja.

VIDEO: Rubavu huzuye icyambu cya mbere mu Rwanda

Ni gahunda Bwana Nzabonimpa avuga ko izatangira umwaka utaha.

Agira ati “Mu bikorwa bizakorwa birebana no gutunganya Public Beach harimo no kongera ubuso  buriho umucanga. Ni ukuvuga ugana kwa Nyanja hose hazatunganywa, hashobora kuba umucanga ku buryo uboneka iruhande rwa Serena dushobora kuwubona  n’ahandi ugana kwa Nyanja. Usibye Public Beach karemano, ushobora no kongera ibindi bice umucanga uriho.”

Public Beach ya Rubavu

Kugeza ubu imibare itangwa n’akarere ka Rubavu yerekana ko uyu mucanga uri kuri metero zirenga 800 z’uburebure wakira abantu 1000-1500 mu minsi isanzwe naho muri wikendi bakaba 3500 –4000.

Rubavu: Ku mucanga hagiye guhindurirwa isura

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles