Date:

Share:

VIDEO: Rubavu huzuye icyambu cya mbere mu Rwanda

Related Articles

Mu karere ka Rubavu hagiye kuzura icyambu cya mbere mu Rwanda cyizateza imbere ubucuruzi n’ubukerarugendo gahati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Image

Ubuyobozi bw’aka karere buvuga ko imirimo igeze kuri 96 ku ijana aho biteganyijwe ko kizatangira gukora mu kwezi gutaha k’Ukuboza 2023.

Umuyobozi w’agateganyo Bwana Nzabonimpa Déogratias avuga ko icyambu gisa nicyarangiye usibye imirimo yo gukora isuku ubu irimo gukorwa.

Image

Ati “Ubu kiri kuri 96 ku ijana, twe tubona ari nkaho cyuzuye usibye imirimo y’amasuku ubu irimo gukorwa. Cyizashyikirizwa akarere tariki ya 30 z’uku kwezi mu buryo bw’agateganyo aho tubona ko mu kwezi gutaha ubwato bwa mbere buzaba buhari buzagikorasha.”

Ni icyambu kizuzura gitwaye akayabo ka miliyoni zirenga zirindwi z’amadorali y’Amerika.

Image

Rubavu port yubatswe na Leta y’u Rwanda binyuze mu kigo gishinzwe ubwikorezi no gutwara abantu mu Rwanda (RTDA) ku nkunga ya TradeMark Africa.

Image

Biteganyijwe ko kizajya cyakira abantu barenga miliyoni ku mwaka.

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles