Date:

Share:

Rubavu: Ku mucanga hagiye guhindurirwa isura

Related Articles

Akarere ka Rubavu kashyize hanze inyigo nshya yo guhindura ‘Beach’ iherereye ku kiyaga cya Kivu ikajya ku rwego mpuzamahanga.

Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko iyi ‘Kivu Public Beach’ uko imeze ubu idatanga isura nziza ijyanye n’icyerekezo akarere gafite.

Kugeza ubu hari ibintu byinshi bidahari byafasha ba mukerarugendo n’abandi baza kuhidagadurira bihari bijyanye n’igihe birimo ubwiherero, urwambariro ku baza koga ndetse n’ibindi bitandukanye birimo nk’ibibuga.

Mu gukemura ibi bibazo n’imbogamizi zihari, Akarere ka Rubavu kashyize hanze isoko ku bantu babifitiye ubushobozi bwo kuba bahatunganya neza ku buryo hahinduka agace kabyara inyungu (Business opportunities).

Umukozi w’akarere ushinzwe guteza imbere Ishoramari na Serivisi z’Imari, Bwana Mwiseneza Emmanuel, avuga ko gushyira ku isoko Kivu Public Beach abantu benshi bava imihanda baje kwidagaduriraho bijyanye na gahunda yo kongera ba mukerarugendo no kuhabyaza inyungu.

Agira ati “Bijyanye na gahunda yo kongera bamukerarugendo no gufasha abahagana kwidagadura ku buryo bukwiriye ariko hakazanira inyungu akarere ndetse n’igihugu muri rusange.”

Kugeza ubu imibare itangwa n’akarere ivuga ko uyu mucanga uri kuri metero zirenga 800 z’uburebure wakira abantu 1000-1500 mu minsi isanzwe naho muri wikendi bakaba 3500 – 4000.

Kivu Beach iri mu byiza nyaburanga akarere ka Rubavu gafite ariko usanga bitabyazwa umusaruro uko bikwiriye.

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles