Date:

Share:

Rubavu: Gaze yateje inkongi y’umuriro hafi inzu 6 zirashya

Related Articles

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Nyakanga 2024 mu Karere ka Rubavu habereye impanuka y’inkongi y’umuriro bikekwa ko yatewe na gaze ikoreshwa mu gikoni bateka.

Iyi nkongi y’umuriro yabereye mu mujyi wa Rubavu mu murenge wa Gisenyi hafi no kuri Unama.

 Nubwo nta muntu wayitakarijemo ubuzima, abantu bari batuye mu gipangu aho iyi nkongi yabereye ibikoresho byabo byo mu nzu zirindwi bibarirwa mu gaciro ka miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda byahiye bamwe basigara iheruheru.

Abaturage bahaturiye bavuga ko iyi nkongi yatewe na gaze yari mu gikoni, hanyuma uwatekaga akaza kurangara.

Inzu imwe yaje gukongeza izindi zari ku murongo umwe.

Kugeza ubu nta makuru Polisi y’u Rwanda iratangaza ku cyaba cyateye iyi nkongi y’umuriro.

Ishami rya Polisi rishinzwe inkongi ryatanze ubutabazi umuriro bawuca intege utangiye kwambuka no hakurya y’iki gipangu.

Inyubako ya Makuza Peace Plaza yafashwe n’inkongi 

- Advertisement -

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles