Umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben mu muziki yahaye umugore we Pamela Uwicyeza impano y’imodoka ihenze cyane.
The Ben abaye umuhanzi wa kabiri mu Rwanda ukoze aya mateka.
Amakuru yizewe The New Times yabonye avuga ko imodoka The Ben yahaye umugore we ifite agaciro k’ibihumbi 50 by’Amayero asaga miliyoni 50 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Iyi mpano Uwicyeza yahawe ni imodoka yo mu bwoko bwa Ranger Rover Evoque. Kugeza ubu bombi babize ibanga ntabwo igaragara ku mbuga nkoranyambaga zabo.
Undi muhanzi mu Rwanda wahaye umugore we imodoka ni Bruce Melodie.